Joueb.com
Envie de créer un weblog ?
ViaBloga
Le nec plus ultra pour créer un site web.
Débarrassez vous de cette publicité : participez ! :O)
Session
Nom d'utilisateur
Mot de passe

Mot de passe oublié ?

Recherche

Index des rubriques
> Actualités
Discussions actives
> igitwenge (3)
> shaggy i ruli nako i kigali (1)
Ailleurs sur Joueb.com
> zakath-nath : Frasier (2023), saison 2
> zakath-nath : The Navigator's Children
> campanita : Legend of Zelda : Echoes of Wisdom
> zakath-nath : Gladiator II
> zakath-nath : Ouija: un été meurtrier
> castor : L'arme ultime contre les morts vivants
> zakath-nath : Dans l'ombre du maître
> zakath-nath : Prophétie

udushya



igitwenge


--> oma se useke
ABAGIRAMENYO  NABABWIRA IKI?      

- Umutwa wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati ese Nyina wa Yezu yitwa nde? Ati ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w'umuzungu?  Padiri ntiacika intege ati"ese Yezu azagaruka?" Umutwa ati "padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura". Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, padir ati ariko nku'ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa nihehe? Undi padi, "uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa". Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati genda uzaze ubatizwe. Ati ariko ubundi muzitwa bande? Undi jyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu.

 - Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo 'kweeeee!' Nawe ati "yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye." 

- Naho umusore Rudatinya w'i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y'intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n'uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati "nishyize mu  maboko yawe wa ntare we! Nkuragije na roho yanjye n'umubiri wanjye!"

 

 

-  Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n'abandi ka "coca cola" (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati "bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse".  Abo basangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati "pastoro ba ugarutse mu nzu"! Ati " mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!" Ni uko barakurura bahirikira mu nzu.

-  Umugabo Bagira yigeze gutaha ubukwe iyo mu bakungu, abutaha afite icyaka cyamuteye umwuma, maze si ugukurura ubupfura arabupfurika. Kera kabaye rero igihe cyo gutaha kiragera. Ageze hanze abona ibiti biramuhita iruhande byiruka, abona amazu amunyuze imbere yihuta; akubitiye ku munaniro yifitiye, yiyicarira hasi, ati ndategerereza hano inzu yanjye nayo buriya iri mu nzira iransanga hano.

- Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati 'naje mfite umwana w'umuhungu none mwanguraniye?!

 

 

- Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo kwa MAYUYA yunva abantu baraganira munzu baseka cyane . Yali avuye ku rugendo inyota imumereye nabi .Nubwo atali umumwanyi wa Mayuya alibwira ati reka mpanyure mbavumbe!!!Nuko Nkunzabagabo yinjira murugo buhoro ageze mu mulyango winzu aliyasira ati mwiliwe yemwe kwa Mayuya? Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wali ugifite agishyira mu kwaha mugikoti kirekire yali yambaye nuko arahaguruka ati ntakwilirwa  ntakwilirwa ntacyo tulya!!!  Inyota yatumaze none tuliganirira gusa!! Ubwo Nkunzabagabo abayabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati nubundi nuko tutali duherukanye nali ngukumbuye  cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi.
Abivuga asingira MAYUYA ngo amuhobere (Kuko yali yabonye ko aliwe ufite igicuma mwikoti) Mayuya yitaza  yiyamira ati Sigaho!!! Sigaho !!! Rekareka!!!UTAMEMERA IKOTI WA MUGABOWE!!!!!
Sinjye wahera!!!
 
- Umugore Mukamuganga yakundaga urwa bitoke. Bukeye baza kumusaba umugeni maze yenga urwagwa ruryoshye cyane arushyira munsi y'urutara mu kijerekani(jerrican) kugirango ruhore abashyitsi bazarunywe rumeze neza dore ko rwari rwahiye ubukwe bushigaje icyumweru ngo bube. Noneho uko amaze kurya ibishyimbo n'ibijumba ati:"Ese bati none urwagwa rwazabiha umugabo nazamukira?" Akagenda agashora umuheha mu kijerekani akumviriza ati ruzaryoha ye! Buri munsi akumva uko rumeze. Bukeye abakwe baraza baricara maze Mukamuganga anyarukira munsi y'urutara aricara ibicuma akaba yabyogeje mu nkoko bitukura. Afata igicuma cya mbere cyitwaga Gahogo bari baritiriye umuturanyi wavumbaga cyane. Afata ikijerikani umunwa awuhamya uw'igicuma asukamo yitonze ariko habura ikiza arambiwe n'abakwe barambiwe arahaguruka aragenda yegera umugabo we ati"Mbese urabizi Simo, cya gicuma na cya kijerekani ni mahwi". Simoni ati "agacuma k'amacupa abiri kanganye gate n'ijerekani ifite amacupa mirongo itatu?". Umugore bimuyobeye kubisobanura areba hirya areba hino yirasa mu myugariro dore ko basabaga mu gicuku ngo Padiri atamenya ko bagiye gushyingiza akabaca amaturo maze ajya iwabo. Habura usabwa hagati y'umwana na nyina.

 

- Umuganga wakunda kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya. Uti kagire inkuru re! Uko byagenze burya ibara umupfu, ariko umugabo yagize atya yinywera  agatama, aragasoma arasusuruka, ariko akomeje karamugarika, icyuya kiramurenga, ururimi rurasohoka, abandi basangiraga baraterura barahutera no kwa muganga bati ba! Umuganga wari ku izamu basanga rero nawe yashize inyota, amukubise igipimo, ati "umuntu yahwereye kare ni mujyane mu nzu y'abitabye Imana (morgue). Baraterura baragenda bashyira iyo, bategerejeko bzagaruka gutwara umurambo bukeye.

Nyamugabo wawe rero uko yakaryamye aho muri icyo kizu gikonje kubi, inzoga ziratangira zimushimuramo, ati "wa mugore we ko imbeho inyishe wanyoroshe!" Akabakabye yumva ari wenyine, akoze ku ruhande abura icyo afata, yumva ayobewe aho ari. Aba akoze mu mufuka akuramo ikibiriti, dore ko yatumuraga n'agatabi, agize ngo aracana abona ari hagati y'abapfu. Induru ayiha umunwa, yirukira ku rugi aratangira arahondagura.  Maramuko wari uraye izamu aba avugije induru ati ni mutabare abapfu barwanye, ni mutabare, ni mutabare, yeee! Abarwayi iyo ku bitanda bahubuka biruka bahunga abo bazimu barwanira mu nzu y'abapfu.  N'ubu hari abakiruka.

-  Burya ijoro ribara uwariraye koko, ariko burya n'inyota ugira uwanyoye. Dore nawe muri cya gihe zitwikiraga ijoro zigatera u Rwanda muribuka yuko hashyizweho za bariyeri zo kuzikumira. Ariko rero hari izashoboya gucengera maze zihemukira benshi. Umugabo Baziruwiha rero wari utuye i Mbazi ya Butare niwe waribara. Yagize atya arakumanukira aturutse mu mugi wa Butare, zimaze kumugira ayo ifundi igira ibivuzo, maze ageze ahateganye na stade Huye asanga abajandarume bahashyize bariyeri, yitegereza ukuntu baharika buri muntu bamubaza ibyangombwa, yumvise ananiwe, ati "mwese mushyire amaboko hejuru!" Abajandarume imbunda baba bazijugunye iriya amaboko barayamanika, tutavuze nyine n'abo bagenzi bari baraho. Umugabo ahita akubitwa agatwenge, ati "ese burya namwe muba mufite ubwoba!?" Abajandarume baba baramwadukiriye baramukibita. Aha barambiriwe, bati "ngaho nigitahe". Undi arahindukira asubira mu mugi. Bati ko udatashye se? Undi, ati "iyi nyota munteye ntiyatuma ngerayo, nbgiye kubanza nishumbushe rimwe"!.

 

-

Ecrit par mundere50, le Mardi 16 Décembre 2008, 14:54 dans la rubrique "Actualités".
Repondre a cet article



Commentaires:

Thanks
Ecrit par Dj Angelz £ RULI le Mercredi 18 Février 2009, 20:36

Sha kabisa urateza imbere RULI gacu sha ujye ugerageza ugire inama aba nya Ruli kubera bientôt RULI izamarwa na cya......nako igishwaku.ubwo rero ntazindi mpamvu zo kudataka na none ruli kuri devepement.ok thanks to u from djangelys01@yahoo.fr

Repondre a ce commentaire

Thanks
Ecrit par Dj Angelz £ RULI le Mercredi 18 Février 2009, 20:39

Sha kabisa urateza imbere RULI gacu sha ujye ugerageza ugire inama aba nya Ruli kubera bientôt RULI izamarwa na cya......nako igishwaku.ubwo rero ntazindi mpamvu zo kudataka na none ruli kuri devepement.ok thanks to u from djangelys01@yahoo.fr

Repondre a ce commentaire

Merci
Ecrit par Dj Angelz £ RULI le Mercredi 25 Février 2009, 20:33

Sha thanks kuri uru rwenya but nirurerure cyane kuko wibuke ko umuntu ajya kuri internet yifitiye uducash tw'iminota 15 ndakeka waba utararangiza kurusoma keretse nkabasigaye twarasubijwe na MTN in connexion.

Repondre a ce commentaire